Home > Uncategorized > Abo turibo

Abo turibo

RUHAGOYACU ni umushinga watangiye ari Blog ugitangira hari intego yo gutangaza amakuru meza kandi ashimisha abakunzi ba ruhago mu Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.

Blog yaje gukundwa biba ngombwa ko hashingwa website kuko hari byinshi byari bimaze kuboneka byagezwa ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda ndetse n’abari mu mpande zose z’isi.

Impamvu izina RUHAGOYACU ni uko mu Kinyarwanda umupira w’amaguru bijyanye na ruhago naho kuba twarongeyeho yacu ni ukuvuga ko dushaka ko natwe Abanyarwanda ruhago iba iyacu.

Intego ya RUHAGOYACU ni ugutangariza Abanyarwanda amakuru mashya kandi afitiwe gihamya ya ruhago n’indi mikino ,ayo makuru akazajya aba ari mu Kinyarwanda.

Si itangazamakuru gusa kuko muzajya musanga byinshi mu bitekerezo bya bamwe mu bantu bagiye bakora amateka muri ruhago mu Rwanda n’ahandi ku isi.

RUHAGOYACU ikaba izaba ihuriro ry’Abanyarwanda mu gutanga ibitekerezo no mu kureba uko twazamura umupira w’amaguru mu Rwanda ndetse nindi mikino.

About these ads
Categories: Uncategorized
  1. kevin karayenzi
    November 30, 2010 at 17:31

    kubanyamakuru baruhago yacu mbanje kubasuhuza nabashimira iki gitekerezo mwagize cyo kutugezaho amakuru agezweho yimikino kubyumwihariko twebwe abari hanze yigihugu.narinfite akabazo kamatsiko kombona foroum ya rayon gusa ntazindi kipe zigira ama foroum yabafana?niba hatarimo ubufana nazo mwazajya muzitugezaho twese siko dufana rayon kandi ndunva muriho kubera inyungu zarubanda bagana iyi web yanyu.ese buriya ntibyaba byiza mutubwiye ama transfers yabaye muri rusange konziko murwanda haba amakipe menshi za etencelle na za mukura nazo tuba dukeneye kuzimenya nako zose murirusange nicyo kigaragaza umu sportif utarumufana.kuko harizida fite ubwo bushobozi bwo gukora site.nimukore nkabakorera ruhago yacu.murakoze umukunzi wanyu.kevin.

  2. December 13, 2010 at 17:01

    kevin karayenzi :

  3. BBMagnus
    January 13, 2011 at 08:12

    Bjr bcp,
    Muri abagabo cyane ndabashimye namwe mwihe amashyi. Mukomeze umurego wo kuduha amakuru y’imikino kuko ahandi bari baradusinzirije. Murakoze kdi mbifurije umwaka mwiza urangwa n’umurimo unoze kdi wihuse.

  4. kedy Edouard
    January 14, 2011 at 11:27

    kabi abanyarwanda turishimye cyanee cyanee twe tutamenyaga aho imikino igeze twanasoma muzindi ndimi ntitubyumve none iki ni igisubizo kubona turajya tubona amakuru y’imikino mururimimi rwacu!!!!!!!!!!!

  5. May 23, 2011 at 11:28

    I love looking at and I believe this website got some truly useful stuff on it! .

  6. habarurema faustin
    September 23, 2011 at 12:59

    najye mbemereye amasengesho kugirango ibyo mushaka byose.muzabigereho kandi IMANA haricyo,izakora

  7. NKUNDABANYANGA LADISLAS KAZZADY
    October 20, 2011 at 13:46

    Muraho Neza?Nitwa Nkundabanyanga Ladislas,nkaba ndi umuhuzabikorwa wa Never again youth clubs mu Ntara y’Iburengerazuba.Tukaba tugira igikorwa cya tournament yitwa Never Again youth clubs football for Peace gihuza buri mwaka urubyiruko rugera kuri2500 bo mu mashuri yisumbuye yo muri iyi ntara.Intego yacu ni ugukoresha siporo nkumuyoboro wo kurwanya Genocide n’Ingengabitekerezo yayo mu rubyiruko rwiga.Ibi bikorwa mu butumwa n’ibiganiro bitangwa mbere na nyuma yo gukina.None se ni gute aya makuru twajya tuyabagezaho ngo atangarizwe abasomyi banyu bose?
    Murakoze,0788835593

  1. No trackbacks yet.

Leave a Reply

Fill in your details below or click an icon to log in:

WordPress.com Logo

You are commenting using your WordPress.com account. Log Out / Change )

Twitter picture

You are commenting using your Twitter account. Log Out / Change )

Facebook photo

You are commenting using your Facebook account. Log Out / Change )

Google+ photo

You are commenting using your Google+ account. Log Out / Change )

Connecting to %s

%d bloggers like this: